Rwandanews24

NEWS

Ibiza bihombya u Rwanda miliyoni 210 buri mwaka

Oct 24, 2025

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yashyize hanze raporo igaragaza ingaruka ibiza bigira ku bukungu bw’igihugu n’ingamba zafashwe zo kubikumira bitaraba.

Iyi raporo igaragaza ko buri mwaka u Rwanda ruhomba asaga miliyari 210 Frw kubera Ibiza, ndetse ashobora kwiyongera mu gihe hadafashwe ingamba zo kubikumira hakiri kare. Yamuritswe ku wa 23 Ukwakira 2025, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje MINEMA n’abafatanyabikorwa bayo, yigaga ku micungire y’ibiza mu Rwanda.

Muri iyi nama yahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ingaruka ziterwa n’ibiza, hagaragarijwemo ko ibiza ari kimwe mu biteye inkeke igihugu, aho amafaranga Leta ikoresha mu guhangana nabyo yagiye yiyongera kuva mu 2014, agera ku kigero cya 1-2% by’Umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) ndetse na 4,3% by’ibikorwa byose bya Leta.

Iyi raporo igaragaza ko ibikorwa by’imari by’imbere mu gihugu aribyo bitanga umusanzu munini, ugera kuri 78% by’amafaranga yose akoreshwa mu guhangana n’ibiza, mu gihe amafaranga aturuka mu bihugu by’amahanga no mu miryango mpuzamahanga agera kuri 22%, akenshi akaba aturuka ku nkunga zagenewe gufasha mu bikorwa byihutirwa by’ubutabazi.

Iyi raporo kandi igaragaza ingamba eshanu zafashwe mu rwego rwo gukumira ibiza bitaraba. Zishingiye ku kongera ubushobozi mu by’imari, guteza imbere imikoranire hagati ya Leta n’abikorera, ndetse no guhugura abaturage, bahabwa ubumenyi n’amakuru yabafasha mu kwirinda kwibasirwa n’ibiza.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira yatangaje ko hagiye kongerwa imbaraga mu kubaka ubudahangarwa mu rwego rwo kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza.

Yongeyeho ko buri wese akwiye kuzuza inshingano ze, kugira ngo izi ngamba zizabashe gutanga umusaruro zitezweho.

Yasoje asaba abaturage gufatanya n’abandi mu kubungabunga ibidukikije kuko nabyo bigira ingaruka mu gutuma ibiza bibituraho.

Ingamba eshanu zafashwe zirimo: Gutegura amikoro akenewe mbere mu guhangana n’ibiza bitaraba, Guhuza gahunda zo kwegeranya amikoro yo guhangana n’ibiza na politiki zitandukanye z’igihugu, Gushimangira ubufatanye hagati ya leta n’abikorera, Kongera ubukangurambaga mu kwirinda ibiza no kubaka ubushobozi, ndetse no kujyana n’icyerekezo cy’igihugu cyivuga ko bitarenze mu 2035, u Rwanda ruzaba ari igihugu gifite ubukungu buhamye.

Kayira Justin, uyobora ishami rishinzwe kugabanya ingaruka z’ibiza n’ubutabazi muri World Vision International Rwanda, yavuze ko izi ngamba zizafasha mu kubaka ubushobozi bw’abaturage kugira ngo babashe kwirinda ingaruka ziterwa n’ibiza.

Iyi raporo kandi yatanze umuburo ko mu gihe hadafashwe ingamba zo guhashya izi ngaruka hakibona, nibura rimwe mu myaka 50, ibiza bishobora guhombya igihugu asaga miliyoni 345 z’Amadolari mu mwaka umwe.