Inganda enye zirimo urukora umutobe wa Salama zafunzwe
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko binyuze muri ’Operation Usalama’ ku bufatanye n’inzego zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), hafunzwe inganda enye zakoraga mu buryo butemewe ndetse ibyo zakoraga birangizwa n’ababikurikiranyweho batabwa muri yombi.
Operation Usalama ni gikorwa ngarukamwaka gihuririweho na polisi zo muri Afurika y’Ibirasirazuba cyo gukora ubugenzuzi ku bicuruzwa, ngo harebwe niba nta bitujuje ubuziranenge cyangwa ibindi bidakwiye birimo.
Kibaye ku nshuro ya 11, mu Rwanda kikaba cyari gihuriyemo na RIB, Polisi y’Igihugu, Rwanda FDA n’izindi nzego zitandukanye. Yabaye kuva ku itariki 15-17 Ukwakira 2025 mu gihugu hose.
Mu kiganiro cyahuje izo nzego n’itangazamakuru kuri uyu wa 20 Ukwakira 2025, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko muri iyo operation hafashwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge n’ibitemewe bifite agaciro ka 106.728.473 Frw, ndetse hafungwa inganda enye na farumasi umunani.
Muri ibyo byafashwe, hahise hangizwa ibifite agaciro ka miliyoni 104 Frw, ndetse abantu babifatiwemo baciwe amande angana na 107.824.663 Frw. Abacuruzi n’abandi babigizemo uruhare batawe muri yombi mu gihugu hose ni 72, mu gihe abandi bagishakishwa.
Iyo operation yakozwe mu nzego zitandukanye z’ubucuruzi, bituma hafatwa ibicuruzwa biri mu byiciro bitandukanye. Mu binyobwa bisembuye n’ibidasembuye hafashwe litiro zifite agaciro k’arenga miliyoni 67 Frw. Hafashwe kandi inyama zatwarwaga mu buryo butujuje ubuziranenge zifite agaciro ka miliyoni 36 Frw, hamwe n’amavuta yo kwisiga atemewe afite agaciro ka 163.000 Frw.
Hafaswe kandi ibinyobwa byarengeje igihe bifite agaciro k’arenga miliyoni 1 Frw, ndetse hafatwa urumogi ibiro 70, amakarito atandukanye y’inzoga arenga 150 ndetse n’ibindi bifite inenge zitandukanye.
Umwanda ku isonga mu byafungishije inganda enye
Muri iyo operation inganda zafunzwe harimo urwitwa Joyland Company Ltd rwatunganyaga umutobe witwa Salama.
Ibicuruzwa byarwo biri gukurwa ku isoko nyuma yo kurusangamo umwanda ukabije mu gutegura ibyo rukora, gukora mu biuryo budakurikije ubuziranenge ndetse rwari rwanihaye uruhushya rwo gukora ibizwi nka steel wires byoza amasafuriya.
Ni uruganda rwakoreraga mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Mageragere aho kuruhagarika byajyanye no guta muri yombi abayobozi na bamwe mu bakozi barwo, ndetse na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze i Mageragere, kuko barebereye ibyo bikorwa.
Mu zindi nganda zafunzwe harimo urwitwa Skyblue Ltd rwenga ikinyobwa cyitwa Intwali, rukorera mu Karere ka Gasabo, ruzira umwanda ukabije.
Urundi ruganda rwitwa NI&P Ltd rukorera i Nyarugenge na rwo rwafunzwe, ndetse nyirarwo yaratorotse.
Urwo rwafunzwe kubera gucuruza ikinyabutabire cya ethanol gikoreshwa mu kwenga inzoga, ariko mu buryo bwa magendu mu ducupa tuvamo amazi aho uwo nyir’uruganda yagicuruzaga n’abantu batemewe mu bucuruzi bigatuma na bo benga ibintu bitemewe harimo inzoga zizwi nk’ibyuma.
Hafunzwe kandi uruganda rw’uwavangaga ibintu bitemewe akabyita inzoga akabishyira mu macupa akabicuruza.
Dr. Murangira yavuze ko bamwe mu bafatiwe muri ibyo bikorwa bakoraga bitwikiriye umutaka w’ishoramari, ariko ugasanga ibyo bakora byangiza ubuzima bw’abantu.
Ati “Hanze aha bazwi nka rwiyemezamirimo n’abashoramari, ariko ibyo bakora si ibya rwiyemezamirimo wifuzwa muri iki gihugu.”
Yavuze ko kandi kuba umuntu yarahawe ibyangombwa byo gukora bitamwemerera gukora ibinyuranyije n’amategeko.
Ati “Nubwo waba utanga imisoro neza, ariko nyuma ugakora ibintu binyuranyije n’amategeko, ntibiguha ubudahangarwa. Abo twafashe barivugira ngo ni abashoramari bashoboye, ariko ntibibaha uburenganzira bwo gukora ibitemewe n’amategeko.”
Amashusho y’ibibera muri izo nganda yerekanwe agaragaza ahantu hari umwanda cyane hatunganyirizwa ibyo zikora ndetse hamwe wasangaga aho abakozi bazo baryama ari naho bakorera ibyo bicuruzwa.
