Rwandanews24

Kabila yamaganye urubanza rwe n’ifungwa ry’abofisiye bakuru ba FARDC
NEWS

Kabila yamaganye urubanza rwe n’ifungwa ry’abofisiye bakuru ba FARDC

Sep 2, 2025

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 yamaganye urubanza rwe rwaburanishirijwe i Kinshasa n’ifungwa ry’abofisiye bakuru mu ngabo z’iki gihugu.

Kuri uyu wa 2 Nzeri 2025, Kabila yatangaje ko urubanza rwe rwaburanishijwe mu rukiko rukuru rw’igisirikare cya RDC kuva muri Nyakanga, ruri mu nyungu za politiki y’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi kuko rugamije guhisha ibyaha bwakoze birimo gusahura umutungo w’igihugu.

Ati “Abanye-Congo bazi ukuri. Umuryango we n’inshuti ze mu rwego rwa politiki bari gusahura bikomeye intara zikungahaye ku mabuye y’agaciro muri Katanga, bagatwara umutungo w’igihugu mu gihe rubanda rugufi bakomeje kubaho mu bukene. Nta wavuga ubutabera mu gihe ayoboye ubujura bukomeye buri mu mutima w’ubu butegetsi.”

Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC bwashinje Kabila ibyaha birimo kugambanira igihugu kuko ngo ni we muyobozi w’ihuriro AFC/M23, kwica abasivili no gusahura umutungo w’igihugu, ariko we yasobanuye ko ibyo nta shingiro bifite.

Kabila yasobanuye ko mu ruzinduko rwo muri Gicurasi na Kamena yagiriye mu mijyi igenzurwa na AFC/M23, Goma na Bukavu, yaganiriye n’abarimo abanyamadini n’abo muri sosiyete sivile, bamusobanurira ubugizi bwa nabi Abanye-Congo bakorerwa, Leta ikabatererana.

Yagize ati “Ibi birego biri mu nyungu za politiki byateguwe n’ubutegetsi bwatakaje icyizere kugira ngo bwihunze inshingano zabwo. Mu by’ukuri, binyuze mu nzira zanenzwe, nta kimenyetso gifatika cyagaragajwe gishyigikira ibi birego.”

Kabila yagaragaje ko urubanza rwe rutagamije gutanga ubutabera, ahubwo ko rugamije gucecekesha cyangwa kwikiza abanyapolitiki bo ku rwego rw’igihugu, kugira ngo ubutegetsi bwidegembye kandi bugumeho burundu nk’uko bwabigaragaje ubwo bwashakaga kuvugurura Itegeko Nshinga.

Kuva muri Nyakanga 2025, inzego z’igisirikare zafunze abofisiye bakuru benshi mu gisirikare cya RDC. Mu bafashwe harimo Gen Christian Tshiwewe wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo na Gen Franck Ntumba wari ushinzwe ibikorwa by’igisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Gen Tshiwewe, Gen Franck Ntumba, na bagenzi babo bashinjwa ibyaha birimo kugerageza kwica Perezida Tshisekedi, gusa Kabila yahamije ko gufungwa kwabo kuri muri gahunda y’ubutegetsi yo kwikiza abantu bikekwa ko bahoze ari abizerwa be.

Ati “Ubutegetsi bwagiye kure buvuga ko inzego z’iperereza ryo hanze zatanze amazina y’abakekwaho guhirika ubutegetsi. Ariko nta gahunda y’ubutabera iciye mu mucyo iratangira. Birazwi ko iri funga rigize igikorwa cya politiki kigamije kwikiza abantu bakekwaho kuba abizerwa b’ubutegetsi bwabanje.”

Tariki ya 22 Kanama, Ubushinjacyaha bwasabiye Kabila igihano cy’urupfu. Abanyamategeko baharanira inyungu za Leta basabye ko umutungo wose afite muri RDC ufatirwa, akanacibwa indishyi ya miliyari 24 z’Amadolari.

Kabila yatangaje ko urubanza rwe, itabwa muri yombi ry’Abanye-Congo n’ubwicanyi bamwe bakorerwa, bizatuma ubutabera buboneka muri RDC, ahubwo ko bizenyegeza amacakubiri, bishyire igihugu ahantu habi kurusha aho kiri ubu.