Rwandanews24

Leta ya RDC yasubijwe amafaranga yari yaranyerejwe na Mutamba
NEWS

Leta ya RDC yasubijwe amafaranga yari yaranyerejwe na Mutamba

Sep 12, 2025

Rawbank yamenyesheje Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko yamaze kohereza kuri konte ya Leta miliyoni 19 z’Amadolari zari zaranyerejwe na Constant Mutamba Tungunga wabaye Minisitiri w’Ubutabera.

Aya makuru agaragara mu ibaruwa abanyamategeko b’iyi banki bandikiye uyu Mushinjacyaha, Firmin Mvonde Mambu, tariki ya 5 Nzeri 2025, ishingiye ku mwanzuro w’urukiko.Rawbank isobanura ko aya mafaranga yari kuri konti ya sosiyete yitwa Zion Construction, yasubijwe ku y’ikigega ‘FRIVAO’ cyashyizweho na Minisiteri y’Ubutabera kugira ngo amafaranga agishyirwaho azifashishwe mu guteza imbere abaturage bo muri Kisangani.

Mu rubanza rwabaye kuva muri Nyakanga, Mutamba yasobanuriye abacamanza ko atigeze anyereza aya mafaranga yari yaragenewe kubaka Gereza ya Kisangani, ahubwo ko Zion Construction yayoherejeho ari yo yatsindiye isoko.

Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso n’ubuhamya bwatanzwe, tariki ya 2 Nzeri abacamanza bagaragaje ko Mutamba yari yaranyereje aya mafaranga yifashishije iyi sosiyete ya baringa, imutegeka kuyasubiza mu kigega cya Leta.

Mutamba kandi yakatiwe imyaka itatu yo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro, yamburwa uburenganzira bwo gukora imirimo ya Leta, gutora no gutorwa mu gihe cy’imyaka itanu.