Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare amashuri y’inshuke kugeza ku makuru na kaminuza azaba ahagaritse ibikorwa hagamijwe imigendekere myiza y’irushanwa.
Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 21-28 Nzeri 2025.
Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi rimenyesha amashuri yose ko muri iki gihe amasomo azahagarikwa by’agateganyo muri icyo gihe hagamijwe kwakira neza iyi shampiyona.
Iti “Izi ngamba zigamije korohereza imyiteguro y’irushanwa no kutabangamira umutekano w’abaturage n’abitabira iki bikorwa.”
Biteganyijwe ko amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azafunga by’agateganyo kuva ku itariki ya 21, amasomo akazasubukurwa nk’uko bisanzwe ku wa Mbere tariki 29 Nzeri 2025.
Iti “Iminsi abanyeshuri batagiye ku ishuri izongerwa ku ngengabihe y’amashuri.”
Minisiteri y’Uburezi yasabye amashuri gutegura hakiri kare uburyo bwo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, imikoro yo mu rugo cyangwa andi masomo afasha abanyeshuri.
Hateguwe kandi igitabo cyihariye cy’uburezi ku bijyanye n’amarushanwa y’amagare, harimo na UCI gishobora kwifashishwa mu masomo kinoneka ku rubuga rwa REB
Iti “Abanyeshuri barasabwa gufata uyu mwanya nk’igihe cyo kwiga no kumenya byinshi ku mikino y’amagare n’uburyo itegurwa ku rwego mpuzamahanga.”

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

