Minisitiri Gasore yasobanuye impamvu y’izamuka ry’ibiciro bya Lisansi na Mazutu
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko ibiciro bishya bya Lisansi na mazutu byazamutse ugereranyije n’amezi abiri ashize bitewe n’uko hatangiye gushyirwa mu bikorwa ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yagennye imisoro mishya irimo n’inyongeragaciro ku bikomoka kuri peteroli.
Ku wa 1 Nyakanga 2025 ni bwo Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yiyongereyeho 170 Frw, igera kuri 1803 Frw ivuye ku 1633 Frw naho mazutu igera kuri 1757 Frw ivuye ku 1647 Frw.
Ni ibiciro byatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa 2 Nyakanga, Saa Kumi n’ebyiri z’igitondo.
Uru rwego kandi rwatangaje ko kuri ibi biciro by’ibikomoka kuri peteroli, habariwemo n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT) bivuguruwe.
Ubwo yari kuri Televiziyo Rwanda, Dr. Jimmy Gasore, yagaragaje ko ibiciro bishya byazamutseho bigendanye n’uko hatangiye gushyirwa mu bikorwa ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri no kuba igiciro cyabyo ku Isoko kigenda kizamuka.
Ati “Igitandukanye n’igisanzwe ni uko hashyizwe mu bikorwa imyanzuro ijyanye n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri. Nk’uko Abanyarwanda babyibuka muri Gashyantare uyu mwaka, Inama y’Abaminisitiri yagennye imisoro mishya, by’umwihariko igena ko ku 1 Nyakanga igiciro cya Lisansi kizajya kijyamo umusoro ku nyongeragaciro. Uwo musoro rero ni wo wagiyeho, ni yo mpamvu inyongera ijya kuba nini kuruta iyo dusanzwe tubona ku bikomoka kuri peteroli.”
Yavuze ko nka Guverinoma yagize uruhare mu kwirinda ko inyongera yaba nini cyane, yiyemeza ko bimwe mu bikatwa ku bikomoka kuri peteroli bidakurwaho.
Ibyo byatumye kuri Lisansi igiciro kizamuka ku kigero cya 11% mu gihe cyagombaga kwiyongeraho 18%, mazutu nayo yari kwiyongeraho 14% ariko yiyongereyeho 6,8%.
Dr. Gasore yasobanuye ko mu biciro by’ingendo n’ubwikorezi nta mpinduka nini zakagombye kubaho.
Yatanze urugero ku rugendo rwa moto, yerekana ko urugendo rwa moto rwa 500 Frw, lisansi yarwo idakwiye kurenza 200 Frw ku kiguzi cya lisansi gusa, ubwo 11% yiyongereye atatuma umumotari yongera amafaranga arenze 20 Frw.
Ati “Tubona ko mu by’ukuri ibyiyongereye bidakwiye kuzamura ibiciro by’ubwikorezi bw’igihugu.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yavuze ko izamuka ryabayeho ridakanganye ku bucuruzi muri rusange.
Yagaragaje ko ubusanzwe ubwikorezi bw’ibicuruzwa bitandukanye biva mu bihugu bituranye n’u Rwanda cyangwa imbere mu gihugu cyane ko bigize 22% by’igicuruzwa.
Ati “Iyo 22% ntabwo ari yo nini, ntabwo ubwikorezi rero ari cyo kintu kigiye kongera cyane ibiciro kuri bya biribwa buri munyarwanda aba akeneye gukoresha buri munsi.”
Yerekanye ko nko ku muceri uva mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, ibiciro bishya bishobora kongeraho nibura 6 Frw ku kilo mu bwikorezi.
Bisobanuye ko ku mafaranga umufuka w’umuceri w’ibilo 25 wo mu Bugarama waguraga, hakwiyongeraho 150 Frw yonyine.
Yakomeje asobanura ko ku biciruzwa birimo ibigori biva mu Karere ka Nyagatare cyangwa ibirayi biva mu Karere ka Musanze bishobora kwiyongeraho amafaranga 4 Frw.
Ati “Ntabwo ari amafaranga yagakwiye kuba yumvikana nk’aho agiye kongera cyane ibiciro kuri bya biribwa bya buri munsi. Ariko hari n’amafaranga leta yigomwe kugira ngo bya biciro bitaba bikanganye cyane.”
RURA yashimangiye ko mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga no korohereza abaguzi, Guverinoma y’u Rwanda yazigamye mu bubiko bwayo ibikomoka kuri peteroli bihagije.
