Rwandanews24

Muhanga: Abantu 15 bakekwaho gukora ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
NEWS

Muhanga: Abantu 15 bakekwaho gukora ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Aug 3, 2025

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga yatangaje ko yataye muri yombi itsinda ry’abantu 15 barimo abagabo 13 n’abagore babiri, bakekwaho gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, bihungabanya umutekano n’ituze rya rubanda.

Byabaye kuri uyu wa 3 Kanama 2025, bafatirwa mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gifumba, Umudugudu wa Rugarama, nyuma y’ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, inzego z’ibanze n’abaturage.

Amakuru avuga ko abafashwe bakekwaho uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage birimo ubujura aho bitwikiraga ijoro bagatega abaturage bakabambura, gutobora inzu z’abaturage n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi y’ Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangaje ko abagore bafashwe babiri bafatiwe muri iri tsinda, bo bakekwaho gucumbikira abajura no kubika ibintu byibwe.

Ati “Abafashwe bose kugeza ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Nyamabuye, mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwo rwatangiye kubakoraho iperereza.’’

CIP Kamanzi, yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ishimira abafatanyabikorwa bakomeje kwimakaza umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe, yibutsa abakomeje kugira imyumvire n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage guhinduka bakarangwa no gukora ibikorwa byiza byubahirije amategeko, kuko abazanyuranya nabyo Polisi itazabihanganira.