Perezida Kagame yujuje imyaka 68, Ibyo twakwibuka ku buto bwe
Umunsi nk’uyu mu 1957 nibwo yabonye izuba, avukira mu muryango wifite kuri Asteria Bisinda na Deogratias Rutagambwa, umugabo w’umunyemari washinze Trafipro ariko w’inyangamugayo mu byo akora byose, kuko no mu gihe yari mu buhungiro, yakunze gutorerwa kuyobora abandi mu nkambi.
Kagame yakuze nk’abandi bana bato, abatizwa akiri uruhinja, aho yabyawe muri batisimu na Mutembe Ildephonse mu Ugushyingo 1957, afite ukwezi kumwe.
Mu 1959, Abatutsi batangiye kumeneshwa mu cyiswe Revolusiyo, bamwe baricwa, barasenyerwa, inzu zabo ziratwikwa, abandi barahunga. Paul Kagame n’umuryango we barahunze. Icyo gihe bahungiye mu Mutara bavuye mu Majyepfo y’u Rwanda.
Tariki 6 Ugushyingo 1961, berekeje muri Uganda, gusa mu nzira bagenda, we n’umubyeyi we, Asteria, baza kwisanga banyuze ukubiri na Se, kuko Rutagambwa yanyuze i Burundi, yambuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [yari Zaire], i Bukavu agera i Goma aho yavuye ajya muri Uganda.
Ageze mu buhungiro, nubwo bitari byoroshye, Kagame yakomeje kwiga mu nkambi aho bari batuye. Umwe mu bamuzi ari mu nkambi ya Gahunge yiga ku ishuri ribanza rya Rwengoro yavuze ko yari umwana ugira ikinyabupfura, ugira isuku. Isuku ye ni iya kera.
Undi yavuze ko muri icyo gihe nubwo yari muto, yegeraga n’abandi banyeshuri bakuru, akababaza ibyo bagomba gukora cyangwa se akabibutsa inshingano zimwe na zimwe.
Ntabwo byahereraga aho gusa, kuko no mu ishuri yari mu bana b’abahanga. Umwe mu bigishije aho yize, yibuka ko hari umuzungu wakundaga kujya mu nkambi akabwira abanyeshuri ko nibatsinda neza, bazasaba kujya kwiga muri Ntare School mu mashuri yisumbuye kandi ko Kagame yaje kubigeraho.
Muri icyo gihe cyose, ngo Kagame yari umwana uhorana amatsiko yo gushaka kumenya u Rwanda byisumbuyeho, ku buryo yakundaga kujya gushaka abasaza barwanye mu Inyenzi, akababaza amateka amwe n’amwe. U
Kagame arangije amasomo muri Ntare School yakomereje muri Old Kampala School, ari naho yavuye ajya ku rugamba rwo kurwanirira Uganda, nyuma y’aho Museveni atangije urugendo rwo kubohora Uganda.
Muri icyo gihe abandi bari mu rungano rwe bakomeje muri Kaminuza ariko we yiyemeza kujya ku rugamba kugira ngo azabashe kubona amahirwe yo gutaha mu gihugu cye cy’amavuko.
Abazi amateka ye bavuga ko Kagame ajya mu ngabo za Uganda, yagiye mu ikamyo yari itwawe na Gen Lutaaya, umwe mu basirikare bakomeye ba Uganda, atangira urugamba atyo.
Mu gitero cyabimburiye urugamba rwo kubohora Uganda ku itariki 6 Gashyantare 1981, Paul Kagame yari umwe mu bayoboye abasirikare 27 bari bafite imbunda, batera Ikigo cya Gisirikare cya Kabamba mu Karere ka Mubembe mu bilometero 120 uvuye i Kampala mu mujyi. Ingabo yari kumwe nazo, nizo zakigezeho bwa mbere, zinabohoza intwaro ziri mu z’ibanze zifashishijwe mu rugamba nyir’izina rwagejeje Museveni ku kubohora Uganda.
Mu gisirikare cya Uganda, inshingano nyinshi yahawe zari izijyanye no guharanira ko mu gisirikare hahora ikinyabupfura. Izindi zari iz’ubutasi. Yabaga ashinzwe kugenzura ibikorwa by’ingabo, niba nta makosa yakozwe, aho yagaragaye akayakosora hakiri kare.
Yabaye umuyobozi wungirije mu Ngabo za Uganda ushinzwe ubutasi. Abasirikare bose bamwubaga, ahanini kubera ikinyabupfura n’ubunyamwuga byamurangaga.
Abamuzi mu buto bwe bavuga ko imyitwarire ye ya none n’umurongo muzima amazemo imyaka ayobora u Rwanda, bijyana n’uwo ariwe kuva akera. Kwanga akarengane, kugendera ku kuri, isuku, ikinyabupfura, gukunda igihugu no kwicisha bugufi; byose ngo si ibya none.
Abakoranye nabo mu bihe bitandukanye ari Perezida ari no mu gisirikare, bavuga ko ari umuntu ugira urugwiro, wicisha bugufi ku kigero cyo hejuru. Hari umwe mu bavuze uburyo umunsi umwe yagiye kureba Perezida Kagame, ahageze atungurwa no kubona we ku giti cye ahagurutse ajya kumuzimanira.
Kagame mu mateka y’u Rwanda ashimirwa uruhare rwe mu kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse nyuma yayo no gukomeza kubaka u Rwanda rufite igitinyiro ku ruhando mpuzamahanga.
Ashimirwa kandi ko yahesheje agaciro Abanyarwanda, akazamura imibereho yabo mu ngeri zose, ntihagire n’umwe usigara inyuma cyangwa se uhezwa, kandi agashimangira ubumwe bwabo.
Ntiyigeze yemera na rimwe ko imyumvire ya gikoloni yo gutanya Abanyarwanda yagira intebe mu gihugu, ku buryo hari n’igihe yavuze ko hari impuguke yo muri Kaminuza ya Stanford yigisha ibijyanye n’utunyangingo, yigeze kumubwira ko hari uburyo bushobora gukoreshwa mu gupima amasano y’abanyarwanda mu kugaragaza ishingiro ry’iryo Abakoloni b’Ababiligi bari baravuze bajya gushyiraho amoko.
banyarwanda, ati “rero aba bashaka kudutanya, bavuga ko abantu batandukanye, bakwiriye guceceka.”
