Perezida Ruto yashyizeho uhagararira Kenya mu Mujyi wa Goma
Perezida William Ruto yagennye Judy Kiaria Nkumiri ku mwanya w’Uhagarariye Inyungu za Kenya mu Mujyi wa Goma uherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Ruto kandi yagennye Ambasaderi mushya wa Kenya mu Burundi, Henry Wambuma, uwo muri Tanzania, Catherine Kirumba Karemu, ndetse no mu bindi bihugu birimo iby’i Burayi na Asia.
Nkumiri agenwe kuri uyu mwanya mu gihe Goma igenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 kuva tariki ya 27 Mutarama 2025 ubwo ryatsindaga Ingabo za RDC.
Kenya isanzwe inafite Ambasaderi wayo muri RDC ukorera i Kinshasa, Eng. Peter Tum, washyizweho muri Mata 2025. Ku wa 15 Kanama, hashyizweho uzamwungiriza, Moni Manyange.
Kubera ko ibihugu byombi bifitanye ubufatanye mu bya dipolomasi, bigaragara ko mbere y’uko Nkumiri atangira inshingano i Goma bizabanza kwemezwa na Guverinoma ya RDC.
Bica amarenga ko mu gihe Leta ya RDC yaba itagenzura uyu mujyi, Nkumiri ashobora kuba aretse gutangira inshingano, bikazasaba ko habanza gusinywa amasezerano y’amahoro hagati ya Leta na AFC/M23.
