Riderman yakozwe ku mutima n’abafana bishushanyijeho ikirango cya ‘Ibisumizi’
Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yakozwe ku mutima n’abafana bishushanyijeho ikirango cya ‘Ibisumizi,’ izina uyu muraperi yahaye abakunzi be ndetse akaba yaranafunguye ’studio’ yabitiriye.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Riderman yasangije abamukurikira amashusho y’abakunzi be biyanditseho ibirango bya ‘Ibisumizi’.
Aganira na IGIHE, yavuze ko ari ibintu bishimishije.
Ati “Ni abantu bagiye banyoherereza ariya mashusho, ariko ni ibintu biba bishimishije kubona umuntu ugukunda akanaba yakwiyandikaho ku mubiri. Ni ibintu byakora buri wese ku mutima.”
Riderman ni umwe mu baraperi bamaze imyaka myinshi bafite igikundiro gikomeye mu muziki w’u Rwanda. Yawinjiyemo ahereye mu itsinda rya UTP Soldiers. mu 2006 atangira kuririmba ku giti cye.
Kuri ubu Riderman ari mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 amaze mu muziki ndetse amakuru avuga ko uyu mwaka ashobora gutegura igitaramo.
Umwaka ushize wa 2024, Riderman yamurikaga album ‘Icyumba cy’amategeko’ yakoranye na Bull Dogg mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali.
