Rwandanews24

Rusizi: Abarenga 300 bagiye gusubizwa mu ishuri mu kwezi kumwe
NEWS

Rusizi: Abarenga 300 bagiye gusubizwa mu ishuri mu kwezi kumwe

Sep 9, 2025

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko bwihaye intego ko bitarenze tariki ya 30 Nzeri 2025 buzaba bwasubije mu ishuri abana 345 baritaye.

Muri Mutarama 2025, aka karere kabaruye abana bagera kuri 700 bataye ishuri, ariko ku bufatanye n’izindi nzego abagera kuri 355 akaba ari bo bamaze gusubizwa mu ishuri.

Umurezi mu kigo cya GS Kibumba, Siborurema Timothée, yavuze ko abana bata ishuri cyane ari abarangiza amashuri abanza n’abarangiza Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye.

Ati “Dufite ikibazo cy’abana barangiza amashuri atandatu abanza ntibagaruke mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye. Biragaragara cyane muri ariya mashuri yacu cyane cyane ari mu giturage, ababyeyi badakangurira abana barangije amashuri atandatu abanza n’atatu yisumbuye gukomeza.”

Ni mu gihe abaturage bo muri aka karere bavuga ko guta ishuri kw’abana ari ikibazo kibahangayikishije, kuko ari bo bavamo abishora mu ngeso mbi n’ibyaha by’ubwambuzi bushukana, abakunze kwitwa ‘Abameni’.

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Rusizi, Usengimana Gerard, yavuze ko kugeza ubu bagiye gusubiza mu ishuri abana baritaye, dore ko ababarurwa ari 345.

Ati “Ingamba twafashe ni ukugarura abana mu ishuri byagizwe biri mu muhigo w’akarere. Turi gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo abana bose bazabe bagaruwe mu ishuri bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2025.”

Yongeyeho ko izi ngamba zizagerwaho habayeho gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo abana bagarurwe mu ishuri, cyane cyane abatishoboye batabona ibikoresho n’abatabona amafaranga y’ishuri.

Akarere ka Rusizi gafite ibigo by’amashuri birenga 175, byigaho abanyeshuri barenga ibihumbi 164 kugeza ubu.