Rwandanews24

U Rwanda na RDC byongeye guhurira mu nama
NEWS

U Rwanda na RDC byongeye guhurira mu nama

Sep 4, 2025

Abahagarariye u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahuriye mu nama ya kabiri ya Komite ihuriweho ikurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington tariki ya 27 Kamena 2025.

Iyi nama yabereye i Washington muri Amerika ku wa 3 Nzeri 2025, yitabiriwe n’indorerezi zirimo Qatar na Togo nk’umuhuza washyizweho n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na Komisiyo ya AU.

Ingingo nyamukuru zigize amasezerano y’amahoro ya Washington ni iyo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’iwushamikiyeho no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho mu rwego rwo gukumira ibitero byawo. Byose byari gukorwa mu minsi 90.

Nyuma y’inama ya mbere y’urwego ruhuriweho rw’umutekano rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’izi ngingo zombi (JSCM) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia mu ntangiriro za Kanama, u Rwanda rwagaragaje ko Leta ya RDC yanze kwemera gutangira ibikorwa byo gusenya FDLR.

Mu nama yabereye i Washington ku wa 3 Nzeri, abayitabiriye bagaragaje ko ibikorwa byo kubahiriza zimwe mu ngingo z’amasezerano y’amahoro biri kugenda gake, banasuzuma imbogamizi zirimo imirwano ikomeje mu burasirazuba bwa RDC.

Izi ntumwa zaganiriye ku kibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo ziba mu Rwanda n’iz’Abanyarwanda ziba muri RDC, ibi bihugu byemeranya ko bizakomeza kugikemura hashingiwe ku nama yabyo n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) yabereye i Addis Abeba muri Kanama.

Ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga byatangaje ko u Rwanda na RDC byagaragaje ko ibi bihugu byiteguye kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’amahoro, kandi ko bizakomeza kuvugana mu rwego tekiniki, urw’ubutasi n’urwa gisirikare mbere y’uko i Doha habera inama ya kabiri ya JSCM.