Rwandanews24

U Rwanda rugiye gufungura ibitaro 10 bya Kaminuza mu Ntara
NEWS

U Rwanda rugiye gufungura ibitaro 10 bya Kaminuza mu Ntara

Jul 2, 2025

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda rugenda rutera imbere ku muvuduko ushimishije, aho ubu igihugu gifite ibigo nderabuzima birenga 500 n’ibitaro bisaga 50. Ubu noneho hagiye gutangizwa ibindi bitaro 10 bya Kaminuza hirya no hino mu Ntara.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, aho yasobanuye ko ubuvuzi mu Rwanda bwatangiye mu buryo bworoheje, ahari utuvuriro duto two gufasha abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’abari batuye hafi yatwo.

Yavuze ati: “Ibitaro bya Rutongo byatangiye bityo hamwe n’ibya Rwinkwavu. Ubu tugeze ku bigo nderabuzima 510, ibitaro 57, kandi amavuriro y’ibanze yageze ku 1,200 mu gihe mbere atabaho na gato.”

Dr. Sabin yakomeje avuga ko umubare w’ibitaro bya Kaminuza nawo wiyongereye cyane. “Twari dufite ibitaro bya Kaminuza rimwe gusa, ariko ubu tugeze kuri bitandatu, ndetse hagiye kongerwaho ibindi 10 bizaba biri mu Ntara ku rwego rwa kabiri,” yasobanuye.

Yongeyeho ko kongera amavuriro byari ngombwa kugira ngo abaturage babone ubuvuzi hafi yabo kandi buboroheye mu buryo bw’amikoro. Ibi byajyanye n’ivuka rya mituweli mu ntangiriro za 2000, nk’uburyo bwo gufasha abaturage kwivuza ku giciro gito.

Mu 2022, Minisiteri yashyize ibitaro icyenda ku rwego rwo kwigishirizamo abanyeshuri biga ubuvuzi, mu rwego rwo kongera inzobere mu baganga.

Ibitaro bishya bizatangira kwigishirizwamo ni: Ruhengeri, Kibungo, Rwamagana, Kabgayi, Butaro, Kibogora, Kibagabaga, Nyamata, n’ibya Byumba. Ibi byiyongera ku bitaro bitanu bisanzwe birimo CHUK, CHUB, ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, ibya Ndera ndetse n’ibya gisirikare.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko iyi gahunda ari igice cy’icyerekezo 2030, kigamije kongera umubare w’inzobere mu rwego rw’ubuvuzi, hagamijwe kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Guverinoma iteza imbere gahunda yo kongera umubare w’abakozi b’ubuzima bazagera kuri 6,513 hagati ya 2020 na 2030. Harimo abaganga b’amenyo 464, ab’imiti n’ubuvuzi 2,572, abiga ubumenyi bw’ubuzima 1,241, n’abaforomo n’ababyaza 2,236.