Rwandanews24

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda barenga 500 batahutse bavuye muri Congo
NEWS

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda barenga 500 batahutse bavuye muri Congo

Aug 25, 2025

Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa 25 Kanama 2025 yakiriye Abanyarwanda 532 babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bifuje gutaha ku bushake.

Iki gikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama yahuje u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie ku wa 24 Nyakanga 2025.

Aba Banyarwanda bari batuye mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC aho bari baragizwe imbohe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Twagirumukiza Egide w’imyaka 65, wari umaze kuba muri RDC kuva mu 1994, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko FDLR yabatezaga ubwoba ikabuza abagerageza gutaha.

“Yego pe batubuzaga gutaha! Ngo utashye baramwica cyangwa batamwica bakamufunga,” yasobanuye.

Ubwo bageraga ku mupaka munini wa Rubavu (La Corniche), bahawe ikaze maze bategurirwa bisi zibajyana mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, aho bazacumbikirwa mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Aba baturage batashye nyuma y’abandi barenga 1100 u Rwanda rwakiriye muri Gicurasi 2025, nabo batahutse babifashijwemo na UNHCR.

Amakuru ya UNHCR agaragaza ko kugeza ku wa 6 Kanama 2025, mu nkambi y’agateganyo ya Goma hakibaga Abanyarwanda 630 bategereje gutaha, hakaba n’abandi 31 babaga ku masite atandukanye ya Kitshanga, Karuba na Mweso.