Umunyamakuru Kassim Yousuf wakoreraga RBA yitabye Imana
Umunyamakuru Kassim Yousuf, wakoreraga Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yitabye Imana mu ijoro ryakeye.
Biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Mbere saa cyenda z’igitondo (15h00) mu irimbi rya Nyamirambo.
Inkuru y’akababaro y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Kanama 2025, aho byatangajwe ko yari amaze igihe arwaye.
Kassim Yousuf yamenyekanye cyane mu 1998, ubwo yasimburaga Agnès Murebwayire mu kiganiro cyakunzwe cyane Samedi Détente cya Radio Rwanda.
Nyuma yo kukivamo, yakomereje mu ishami ry’amakuru y’Igifaransa aho yakomeje kugeza ubwo yitabaga Imana.

