Umutwe wa MRDP-Twirwaneho wafashe abasirikare benshi b’u Burundi
Umutwe wa MRDP-Twirwaneho urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangaje ko wafashe mpiri abasirikare benshi barimo ab’iki gihugu n’ab’u Burundi.
Umuvugizi wa Twirwaneho, Kamasa Ndakize Welcome, ku wa 30 Nyakanga 2025, yatangaje ko kuva mu ntangiriro za Werurwe, ingabo za RDC n’iz’u Burundi zagabye ibitero bitandukanye mu bice bituwe n’Abanyamulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Yagize ati “Ibi bitero byose byari bigambiriye ahatuye Abanyamulenge. Byasubijwe inyuma n’ingabo zacu zashoboye gufata abateye benshi barimo abasirikare ba FARDC n’aba FDNB. Igihe nikigera, bazerekanwa mu ruhame kandi ibibaranga byose bizatangazwa.”
Twirwaneho iherutse gutangaza ko hari abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR batorejwe mu Burundi, binjira muri RDC bagamije kugaba ibitero ku Banyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Nubwo ibisirikare by’ibi bihugu byahakanye aya makuru, Twirwaneho yatangaje ko abarwanyi bari gutorezwa mu Burundi bagera ku 20.000 kandi ko abamaze kwinjira muri RDC barenga 3000.
Iti “Ubwo bavaga mu Burundi, buri wese yahawe Amadolari ya Amerika 50, banyura muri Luvungi na Lubarika, bashinga ibirindiro by’agateganyo mu misozi ya Uvira, ibinini bikaba biri muri Lemera.”
Gusa Leta y’u Burundi yahakanye ibivugwa na Twirwaneho, ihamya ko ingabo zitorezwa mu Burundi ziba zigamije kurwanira igihugu.
Twirwaneho yibukije Leta y’u Burundi n’iya RDC ko ibikorwa byo kugira uruhare cyangwa gushyigikira ubugizi bwa nabi binyuranyije na gahunda z’amahoro zirimo iyateguwe na Qatar, kandi ko bigize ibyaha by’intambara.
Uyu mutwe ushamikiye ku ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) watangaje ko uzakomeza kurinda ubutarambirwa umutekano w’Abanyamulenge n’abaturanyi babo, unamagana ubugizi bwa nabi bakorerwa.
